Tennis : Mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 25 n’abafite imyaka irenga 60 bazakina

Tennis: 160 register for Cogebank Tennis Open
June 12, 2019
Joseline Umulisa and Étienne Niyigena win Tennis tournament for remembrance
June 18, 2019
Want create site? Find Free WordPress Themes and plugins.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Tennis bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irishanwa rizamara icyumweru .

Iri rushanwa riri kubera ku bibuga bya Stade Amahoro rizitabirwa n’ingeri zitandukanye yaba ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga ,muri ibi byiciro kandi haziyongeramo n’abakuze kuva ku myaka 60 kuzamura .

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis Habimana Valens aganira n’ikinyamakuru Ukwezi yabigarutseho agaira ati “ iri rushanwa rizamara igihe kingana n’icyumweru hahakina ibyiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore n’ukuvuga abakina barabigize umwuga nndetse n’abatarabigize umwuga ,hakiyongeraho n’abakuze kuva ku myaka 60 kuzamura bazakina mu cyiciro cya Single gusa (bakina ari umwe), abakinira mu tugare (Wheelchair Tennis) ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 18″.

Abari abakinnyi n’abatoza ba Tennis bishwe muri Jenoside bamaze kumenyekana 9

ni Kanyamahanga Gaston, Bayingana Jean De Dieu,Rutayisire Fidèle bakiniraga Remera Tennis club .

Rutahira Vedaste wakiniraga Club Hotel Umubano ,Gatera Vicent wakiniraga Club de Butare .

Rubangura François,Kwitonda Théogène,Ruzindana bakiniraga Club CSK mu Kiyovu

Irushanwa rizitabirwa n’abantu bagera ku 168 mu byiciro byose .iri rushanwa ryatewe inkunga na Bank ya BRD , Rwanda Stock exchange ,Minisiter y’umuco na Sports na Komite Olympics y’U Rwanda

Did you find apk for android? You can find new Free Android Games and apps.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *